in

Mu buryo butunguranye byagaragaye ko umunsi Rayon Sports ikina na Kiyovu abakinnyi ba Rayon Sports bari bambaye amakabutura adasa

Mu buryo butunguranye byagaragaye ko umunsi Rayon Sports ikina na Kiyovu abakinnyi ba Rayon Sports bari bambaye amakabutura adasa.

Umunsi wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo yongeye gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ubwo batsindwaga n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, bagaragaye bambaye amakabutura adasa.

Abo bakinnyi ni Iraguha Hadji, Mitima Isaac, Mugisha François na Ngendahimana Eric. Amakabutura bari bambaye, ntabwo yariho ibirango by’umufatanyabikorwa wabo [Canal+] ndetse nta na nimero zari ziriho nk’uko byari bimeze kuri bagenzi babo.

Mu minsi ishize, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko imyenda mishya y’iyi kipe yatumijwe kandi iri hafi kuza ariko ntiragera mu Rwanda.

Mbere yo gukina na Kiyovu Sports, hari amakuru yavugaga ko iyi kipe izakinisha imyenda mishya ariko si ko byagenze.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto reba uburyo Kapiteni wa Argentine Lionel Messi yasesekaye i Qatar mu myiteguro y’igikombe cy’isi

Biratangaje nubwo bwose bavutse bafatanye umwe muri bo yatangaje ko afite umukunzi kandi bazabana(amafoto)