Rutahizamu akaba na Kapiteni wa Argentine Lionel Messi yasesekaye i Qatar mu myoteguro ikomeye y’igikombe cy’isi.

Uyu mugabo kuri ubu ukinira ikipe ya PSG yo mu bufaransa ikipe ye y’igihugu ya Argentine iri mu makipe akomeye ahabwa n’amahirwe yo kuzegukana iki gikombe.
Mu mateka ya Lionel Messi nta gikombe cy’isi na kimwe afite usibye icya kopa amerika ubu iyi nshuro ikaba ari nayo yanyuma yitabiroye aya marushanwa y’igikombe cy’isi nkuko yakomeje kubigarukaho.