in

Moses Turahirwa akomeje gukina ibisa nk’ikinamico

Nyuma y’amasaha make Turahirwa Moses asezeye imirimo yo kuyobora inzu ye ikora imideri ya Moshions, yamaze gutangaza ko yasubiye mu mirimo ye.

Ubutumwa atangaza ko agarutse

Nyuma y’uko ashyize hanze ifoto yambaye mu buryo butangaje, igasamirwa hejuru na benshi bikarangira avuze ko asezeye imirimo yo kuba umuyobozi wa Moshions yambika abakomeye mu Rwanda no hanze, uyu musore yaje kwivuguruza.
Ubutumwa atangaza ko agarutse

Mu butumwa ashyize kuri Twitter ye mu minota mike ishize yagize ati “Ndakomeza mbe umuyobozi mukuru wa Moshions, nishimiye kandi kwakira abanyamideri bashya kugirango bagire uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’imideri”.
Icyari cyateye abantu urujijo n’isezera rya Moses Turahirwa muri “Moshions” kandi ari inzu ye yashinze mu myaka isaga itanu ishize.

Icyakora abenshi bavuze ko ari igitutu cy’iriya foto cyane ko iyi nzu yambika abantu bakomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umusomyi
Umusomyi
1 year ago

Ariko ubanza mutazi icyongereza pe. Musubiremo musome. Ntiyigeze yegura Kuba umuyobozi. Yahagaritse Kuba designer y’imideri y’abagabo n’abagore kugira go ahe umwanya abakora imideri bakiri bato nabo bigaragaze. Musome neza. Munabaze 😜

Imvamutima za Paul Pogba kuri Cristiano Ronaldo nyuma y’ikiganiro yatanze kigahungabanya isi

Kabaye: Kate Bashabe na Shaddyboo bagonganiye i Paris muri France