in

Imvamutima za Paul Pogba kuri Cristiano Ronaldo nyuma y’ikiganiro yatanze kigahungabanya isi

Paul Pogba Umufaransa wakinanye na Cristiano Ronaldo yatangaje ko Ronaldo ari umukinnyi ukomeye utagereranwa n’abandi.

Pogba wakinannye na Ronaldo

Nyuma y’ikiganiro Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan kikavugisha benshi,Pogba na we yagize icyo atangaza.
Pogba ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Muslim Money pod cast gikorera kuri YouTube yagize ati” Nabonye abakinnyi muri bo abenshi bari abanyamwuga,bakamenyekana vuba bakanagenda vuba ariko hari umwe uhora ahari utajya uhagarara. Uwo ni Ronaldo”.” Bimubamo gutsinda kandi uko ni ukuri. Burigihe ashaka gutsinda,kwitwara neza ntajya anyurwa nibyo akora ahora ashaka ibirenze. Icyivugo cye ni ‘nakora ibirenze,nzakora ibirenze:”. Amagambo ya Pogba.

Pogba yakomeje agira ati ” Intumbero ye iba ikomeye .icyo nabonye mu myaka yose twabanye buri munsi mushya ajyana n’agahigo gashya. We ubwe ahangana ku giti cye. Ntago arebera ku bandi aravuga ati nkwiye kwitwara neza kurusha nge.”
Pogba utaragize amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi kubera imvune

Pogba yakinanye na Ronaldo mu ikipe ya Manchester United mu mwaka w’imikino ushize nyuma yerekeza muri Juventus amasezerano ye arangiye muri Manchester United.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Temo
Temo
1 year ago

Iyinkuru konumva ikaze

Amakuru mashya kuri wa mwana waciwe umutwe bakawutwara

Moses Turahirwa akomeje gukina ibisa nk’ikinamico