in

Miss Umunyana Shanitah ari mu gihirahiro nyuma yo gutsindira imodoka mu irushanwa ritegurwa na Mutesi Jolly ntayihabwe

Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly muri 2021 rikabera muri Tanzania ari mu gihirahiro nyuma yo kumara amezi 10 atarahabwa imodoka

Umunyana Shanitah wegukanye Miss East Africa itegurwa na Miss Mutesi Jolly, agiye kumara amezi 10 atari yabona imodoka yatsindiye.

Akimara kwegukana ikamba rya Miss East Africa, Umunyana Shanitah yifotoreje ku modoka yahawe yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021, gusa ariko ntabwo yayitahanye mu Rwanda.

Mutesi Jolly wari uri mu bateguye iri rushanwa yavuze ko iyo modoka bari baguze basanze itakemerwa mu Rwanda kubera ikerekezo itwarirwmo.

Akomeza avuga ko babwiye Umunyana Shanitah ko bagiye kuyigurisha amafaranga yavamo bagafatanya gushaka indi modoka ihwanye n’iyo yindi baba bagurishije.

Iyo modoka ya Nissan Xtrail 2021 yaje gushyirwa ku isoko, ikaba yari ifite agaciro ka Miliyoni 44 Frw, Shanitah akaba yarategereje ko igurishwa no amaso yaheze mu kirere.

Umunyana Shanitah yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, yegukana Miss supranational Rwanda 2019, ndetse aza no kwegukana Miss East Africa 2021

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya amateka y’umugore waryamanye n’abagabo 919 mu masaha 12

Amashira kinyoma ku bivugwa ko Rwatubyaye Abdul ashobora kubanza mu bakinnyi 11 Amavubi azakoresha ku mukino na Ethiopia