in

Miss Umunyana Shanitah akomeje kwatsa umuriro ku bategura Miss east africa kuri ubu arifuza akayabo k’amafaranga nk’ingurane y’imodoka yabeshywe

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Iburasirazuba 2021-2022 byamenyekanye ko yatse amafaranga mu cyimbo cy’imodoka yatsindiye ihagaze miliyoni 44 frw.

Bwana Rena Perezida wiri rushanwa rya Miss East africa yatangaje ko ibyavuzwe mu Rwanda ko Umunyana shanitah yimwe imodoka atari byo ndetse ko uyu mukobwa ariwe wasabye abategura iri rushanwa barimo visi Perezida waryo Mutesi Jolly ko yahabwa amafaranga miliyoni 44 frw mu cyimbo cy’imodoka yari yemerewe nk’igihembo gikuru.

Abajijwe ku mpamvu uyu mukobwa yatinze kwishyurwa Rena yavuze ko hari byinshi bikiri gutunganywa cyane ko iri rushanwa ryongeye kubura vuba aha ariko ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2022 bazashyira umucyo kuri iki kibazo.

Ni mu gihe Shanitah aherutse gukebura abakobwa babeshywa ko bagiye gutezwa imbere binyuze mu marushanwa y’ubwiza kandi bagamije inyungu bwite.

Nubwo ntawe Umunyana yatunze urutoki benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baketse ko yabwiraga abategura Miss East Africa bamwereye ibihembo amaze umwaka atarakira.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni iki kiri mu biganiro byahuje perezida wa FERWAFA n’umuyobozi w’ikipe ikomeye mu Budage?

Police yemeje umubare w’abamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka yabereye ku kinamba