in

Ni iki kiri mu biganiro byahuje perezida wa FERWAFA n’umuyobozi w’ikipe ikomeye mu Budage?

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Nizeyimana Mugabo Olivier, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Mainz05 yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage, hagamijwe ubufatanye bwo kuzamura umupira w’u Rwanda.


Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yatangaje ko Perezida w’iri shyirahamwe ari kumwe n’uwa Mainz05, Stephan Hofmann, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye bwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu byo iri shyirahamwe ryavuze, harimo iterambere rya ruhago mu Rwanda ariko biciye mu burezi, no kongerera ubumenyi abatoza.

Iyi kipe ikina ikiciro cyambere cya Championa y’Ubudage(Germany Bundesliga)

Iyi kipe ya Mainz05 imaze imyaka 117 ibayeho doreko yashinzwe kuvitariki ya 16 werurwe mu 1905 ikaba ikinira kuri stade yakira abafana barenga ibihumbi mirongo itatu na bine ubu ikaba iri ku mwanya wa munani mu makipe cumi n’umunani akina Bundesliga Kandi izwiho kuba yarazamuye amazina y’abatoza barimo Klopp utoza Liverpool ubu na Thomas Tuchel udafite akazi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mashusho Davido n’umugore we chioma bakoreye umwana wabo w’imyaka itatu isabukuru ihenze cyane

Miss Umunyana Shanitah akomeje kwatsa umuriro ku bategura Miss east africa kuri ubu arifuza akayabo k’amafaranga nk’ingurane y’imodoka yabeshywe