in

Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly yongeye kugaruka ku ijambo ‘Inyana z’Imbwa’ yise abagabo bananira abagore babo

Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly yongeye kugaruka ku ijambo ‘Inyana z’Imbwa’ yise abagabo bananira abagore babo.

Miss Mutesi Jolly yasubije umwe mu bamwandikiye kuri konti ya X ko nta muntu ukwiye kubabazwa n’ijambo “Inyana z’imbwa” yakoresheje ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, cyane ko ntawe yavuze mu izina.

Yavuze ibi nyuma y’uwitwa ‘Cpt Bad Liar’ wanditse agaragaza ko atari akwiye guhabwa igikombe nk’umwe mu bavuga rikumvikana muri Afurika mu bihembo bya Zikomo Africa Awards.

Cpt Bad Liar yagize ati: “Ese abantu batanga Ibi bihembo bagendera kucyi? Imagine umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni “INYANA ZINBWA” bakmuha igihembo cyumuntu uvuga rikijyana.”

Yakomeje agira ati: “Niba abazajya bishongora bakavuga nibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje urebebe Sasa competition igiye Kuba.”

Mu magambo macye, Jolly yamusubije agira ati: “Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe ni Iki, niba mutarizo?”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bebe Cool ari mu Rwanda

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yabonye akayabo k’amamiliyoni Rayon Sports izashora muri shampiyona y’uyu mwaka maze bituma acumura