in ,

Miss CBE 2016 agiye kubana n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana

Ikirezi Sandrine wambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya CBE [yahoze ari SFB] muri 2016 n’umukunzi we, Kamugisha George bamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo nyuma yo gusezerana mu mategeko.

Uyu mukobwa agiye kurushinga ataratanga ikamba dore ko umwaka uri hafi kuzura ngo hashakishwe umusimbura.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yiga mu mwaka wa kabiri agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka umwe abaye Miss CBE kuko yatowe tariki ya 26 Werurwe 2016; agiye kurushingana n’umusore witwa George Kamugisha.

Aba bombi bamaranye imyaka itandatu bakundana dore ko bahereye bakiri ku intebe y’ishuri.Kuwa 20 Mata 2017, basezeranye imbere y’amategeko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo bemeranya kubana binyuze mu mategeko y’Igihugu.

Tariki ya 8 Kanama 2017 mu muryango wa Sandrine Ikirezi habereye ibirori byo gusabwa no gukobwa.George Kamugisha bitegura kurushinga hamwe n’umuryango we basabye uyu mukobwa umuryango akomokamo ndetse baramukwa.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 nibwo Sandrine Ikirezi yabaye Nyampinga wa CBE, yatowe asimbura Miss Gasana Edna Darlene wabaye nyampinga muriri shuri mu mwaka wa 2015.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jay Polly agiye gukora ubukwe n’umwe mu bagore babyaranye

BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina azazenguruka igihugu.