in ,

Mezut Ozil yatangaje ikintu kingenzi Arsenal igomba gukora kugirango yemere kuyigumamo

Muri iyi minsi ikipe ya Arsenal ihangayikishijwe n’abakinnyi bayo babiri b’ingenzi aribo Mesut Ozil ndetse na Alexis Sanchez kuko kugeza ubu Arsenal ndetse n’aba bombi ntibari babasha kumvikana ngo babongerere amasezerano.

Football - Championnat d'Angleterre - Mesut Özil va-t-il prolonger son bail avec Arsenal ? (B. Papon/L'Equipe)

Mu gihe hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko impamvu nyamukuru Ozil na Sanchez batari bongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal ari amafaranga bagomba kujya bahembwa batari babasha kumvikanaho, Mesut Ozil we yatangajeko kugirango yemera kuguma muri Arsenal, umutoza we Arsene Wenger azabigiramo uruhare rukomeye cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage Ozil akaba yagize ati :”Ikipe ubwayo irabizi neza ko kuba ndi aha ari kubwa Arsene Wenger. Niwe wanzanye hano niwe ngirira ikizere. Ikipe irabizi ko kugirango nemere gusinya andi masezerano ngomba kumenya ejo haza h’umutoza [Arsene Wenger]

Arsene Wenger we ku ruhande rwe akaba yaratangajeko agifite igihe gihagije cyo kuba yafata icyemezo cyo kongera amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal gusa ariko nanone akaba yarangoyeho ko nubwo bwose ayimazemo igihe kinini cyane bitavuzeko afite icyizere kozongererwa amasezerano nyuma y’ayo afite ubu ataganijwe kurangirana n’iyi saison.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umwaka watowe na FIFA yamenyekanye mbere y’igihe

Iyumvire ibitutsi bikakaye Lionel Messi yatutse mugenzi we