in ,

Ikipe ya Arsenal yaba igiye gutakaza umwe mu bakinnyi bayo bakomeye

Ibi ni ibintu bimaze guhinduka nk’umuco mu ikipe ya Arsenal, aho ikunze kugenda itakaza abakinnyi bayo bakomeye bakomeza kugenda bayica bakigira muyandi makipe kubera impamvu zitandukanye.

Image result
Mezut Ozil umaze iminsi yitwara neza muri Arsenal

Nkuko bimaze iminsi bivugwa Arsenal iri muri gahunda yo kongera amasezerano y’abakinnyi bayo batandukanye by’umwihariko bakaba bifuza kongera amasezerano y’abakinnyi babiri Mezut ozil ndetse na Alexis Sanchez kuko bimaze kugaragarako abo bombi ari abakinnyi bafatiye runini iyi kipe.

Kuwa gatandatu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda ikipe ya Swansea, Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal yatangaje ko kongera amasezerano wa Ozil bitoroshye nabusa aho yagize ati :”Ntekereza ko ntakeneye kumutereta bihambaye. Arashaka kugumana natwe, nimuramuka mubonye Bank ikomeye muzambwire” ibi bikaba bishaka kumvikanishako Ozil kugirango agume muri Arsenal bisaba kubona amafaranga menshi yo kumuhemba.

Wenger yunzemo agira ati :”Nta ari ikibazo cy’amafaranga gusa. Arsenal ifite ubushobozi bwo gutwara ibikombe gusa ntiwabimwizeza kuko turi muri Championat irimo Manchester City, Manchester United, Liverpool, Tottenham ndetse na Chelsea. ”

Aya magambo ya Wenger rero akaba yatumye abantu bakekako Arsenal ishobora gutakaza Ozil ufite amasezerano azarangira muri 2018.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburyo ikibuno cy’umunyaRwandakazi gikomeje guteza impagarara kuri Instagram (amafoto)

Amafoto mashya ya Usengimana Faustin n’umukunzi we Daniella yatumye abantu bifuza kujya mu rukundo (amafoto)