Hari muri 2002 ubwo Sir Alex Ferguson yarimo yitegura kuva muri Man U ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kureba umutoza umusimbura abayobozi ba Manchester United bakaba baragiye kuvuga n’umutoza wa Arsenal ariwe Arsene Wenger ngo barabe niba yakwemera gusimbura Ferguson.

Nkuko amakuru ya Daily Star abivuga ngo Arsene Wenger yahise ahakanira abayobozi ba Man U atazuyaje nyuma bituma Ferguson afata icyemezo cyo gukomeza gutoza Manchester United kugeza muri 2013.
Man U ikaba yiyongeye ku rutonde rw’amakipe akomeye yagiye ashaka kuvana Wenger muri Arsenal gusa we akayakurira inzira ku murima andi muriyo ni Real Madrid, Fc Barcelone ndetse na PSG yagiye kumushaka ubugira 3.