in

NdabikunzeNdabikunze

Menya uko Indwara y’ise yibasira uruhu, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda

Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) kitwa Malassezia furfur. Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu.

Hari igihe aka gakoko gashobora kwiyongera mu bwinshi ari nabyo biza gutera indwara y’ise. Icyo gihe nibwo ku ruhu hatangira kugaragara amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. Ikunda gufata mu gituza, ku nda, mu maha no ku bibero. Ishobora no gufata ahandi nko mu isura no kuruhu rw’umutwe.

Iyo ise ifashe mu isura yonona isura y’umuntu akaba arinayo mpamvu ihangayikisha abantu benshi bayirwaye.

Ibimenyetso by’ise

  • Kwishimagura cyane ahantu wazanye ibyuya
  • Amabara ku ruhu

Ibitera indwara y’ise

Nubwo utu dukoko two mu bwoko bw’imiyege dusanzwe tuba ku ruhu, dore ibintu bishobora gutuma twiyongera mu bwinshi :

  • Kubira ibyuya byinshi
  • Ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse
  • Kuba ahantu hashyuha cyane.
  • Kurwara indwara z’imirire mibi
  • Kurwara indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete na SIDA
  • Ihindagurika ry’imisemburo

Uko ivurwa

Ni indwara ivurwa igakira.

Dore imwe mu miti ushobora gusanga muri farumasi yagufasha gukira indwara y’ise;

  • Selenium sulphide shampoo (Selsun): uyu muti usabwa kuwoga kenshi gashoboka ndetse ukawumeshesha n’imyenda yawe
  • Ketoconazole (Nizoral) shampoo cyangwa cream

Ushobora kandi no kuvura ise udakoresheje imiti yo muri pharmacy. Urugero ni nk’uburyo bwo gukoresha vinaigre (vinegar) cyangwa se amazi y’igikakarubamba.

Igikakarubamba gikoreshwa mu kuvura ise n’izindi ndwara z’uruhu
  • Igikakarubamba: kamura amazi ava mu gikakarubamba maze ukayasiga aho yafashe hose, ukareka bikararaho, ugakaraba bucyeye. Ukomeza gukoresha ubu buryo iyo aribwo wahisemo kugeza ukize.
  • Vinegar: nayo uyisiga neza aho igaragara, ubikora inshuro 3 kugera kuri 5 mu minsi igera kuri 3 y’icyumweru.

Uko warinda ise kugaruka nyuma yo kwivuza

Aka gakoko gatera ise gashobora gufata mu myenda ndetse no mu biryamirwa. Ibi bikaba aribyo bituma yakongera kugaruka nyuma yo kuyivuza.

Ni byiza kumesa imyenda n’ibiryamirwa muri uriya muti wa selenium sulphide shampoo mu rwego rwo kubyirinda. Ku bakobwa ni ngombwa guhinduranya buri munsi amasutiye n’indi myenda y’imbere.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore wanjye! Dore ibintu wakorera umukobwa ukigarurira umutima we mu minsi 7 gusa bikazarangira unamushyize mu rugo

Ibitangaje wamenya ku mugore umwe rukumbi ku isi ufite imyanya ndangagitsina ibiri.