in

Menya ingano y’amabere y’abagore akururura ab’igitsinagabo

Hari abashakashatsi bagaragaje ko ingano n’imiterere y’amabere y’abagore bishobora gukurura abagabo mu buryo budasanzwe.

Ibyo ubushakashatsi bwagaragaje bwavuze ko hari ibyo abagabo bishimira ku ngano n’imiterere y’amabere y’abagore mu mico ine itandukanye.”

Aba bashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Charles mu Mujyi wa Prague wo muri Repubulika ya Tchèque, begereye abagabo bagera kuri 267 bo mu bihugu bine bitandukanye birimo Brésil, Cameroun, Namibia na Repubulika ya Tchèque maze bakajya bababaza ibibazo ari nako bijyana no kubereka amafoto, maze abo bagabo bagenda bagaragaza amahitamo yabo.

Hagiye hatangwa ibisubizo bitandukanye bitewe na buri mugabo, icyakora byagaragaye ko buri ngano na buri miterere y’amabere; bigiye bifite abagabo runaka babyishimira aho harimo abavuga ko amabere manini cyane buri gihe atari yo abashamadura cyane cyane iyo bikije intekerezo zabo ku muntu bifuza kuzabyarana abana.

Ikindi cyakomojweho muri ubu bushakashatsi, ni ukuntu abafite amabere agikomeye bakundwa n’abagabo cyane bitewe n’uko bijyana no kuba abo bagore baba bakiri ku gipimo cyo hejuru mu bijyanye n’uburumbuke, aha hakagaragazwa ko uko amabere y’umugore agenda yoroha agwa, bijyana no kugabanuka kw’igipimo mu by’uburumbuke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamisa Mobeto yishongoye kuri Diamond avuga impamvu yagurishije imodoka yari yaramuhaye

Mukansanga Salim yatunguye benshi nyuma yo guhindurirwa imirimo na CAF kandi abantu bamenyereye ku mubona asifura mu kibuga