Umunyamideri ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yaramamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi w’icyamamare muri icyo gihugu, yavuze impamvu yamuteye kugurisha imodoka yari yaramuhaye nk’impano.
Uyu mugore wabyaranye na diamond yavuze ko yagurishije imodoka yahawe n’uwahoze ari umugabo we kubera ko yashakaga kugura Indi modoka nshya.
Yagize Ati “nagurishije izo modoka ngo mbone imodoka yo mu bwoko bwa Prado. Range nabonye ejobundi ni modoka y’indoto zanjye.”
Uyu mugore Kandi yavuze ko kuba adakunda kugaragaza abo akundana nabo ari impamvu z’abana be kugira ngo batazamubonaho imyitwarire mibi idakwiye umubyeyi.