in

Meddy yashimangiye impamvu nyamukuru ituma akunda Mimi.

Mu nkuru y’urukundo ya Meddy na Mimi ica kuri Youtube uyu muhanzi yongeye gushimangira impamvu yahisemo Mimi ngo amubere umugore.

Meddy yashimangiye impamvu nyamukuru ituma akunda akaba yaranarutishije abandi bose Mimi agira ati:”Mukundira ko mu byifuzo byanjye byose abigiramo uruhare niyo iteka ndigukora aba ahari tuba turi kumwe mu rugo muri gym, mu biruhuko aho ndi hose iteka aba ari aho hafi, ikindi ntabwo yikunda yakora igishoboka cyose ku bantu akunda ni umwizerwa kandi ni uwigikundiro n’uburyohe.”

Akomeza agaragaza uburyo yameye ko Mimi ariwe bakwiye kubana akaramata ati:”Nari mbizi ko ari umukobwa nashakaga gushyingiranwa nawe namusabye ko twabana avuga yego byari ibintu by’agatangaza kuri njye kubera ko naravugaga nti ngiye gushyingiranwa n’inshuti magara yanjye.”

Avuga kandi ku munsi yasabiyeho Mimi ko yamwemerera bakazabana n’uburyo yabikozemo kugira atere ivi abimusabe, yagize ati:”Naramuryarye ndamubwira umuryango we uri kumutegurira ibintu biza kumutungura muri ‘Park’ hari ku isabukuru ye rero turagenda tugera muri Park aba ari njye ahubwo umutungura biramuyobera ndangije musaba ko twazabana ni uko byari bimeze kandi byari byiza.”

Yongeraho ati:”Nyuma rero ni bwo twateguye kubana arabyishimira nari nishimye si ibintu byoroshye gushyingiranwa uri umunyamuziki bitewe n’ibintu by’ubusazi abantu banyuramo mu ruganda rwawo, rero iyo ubashije kubigeraho biba ari iby’agaciro gakomeye. Ni ikintu kitagereranwa uba ugezeho kuko si buri umwe ubikora, si buri umwe ubigeraho kuko biba bitoroshye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Cyangwe yaserukanye umukobwa wambaye agakingirizo mu birori

The Ben na Diamond Platnumz bashyize abakunzi babo mu rujijo.