in

Meddy yahaye abasore b’i Kigali itariki yo kubarizaho izina abakobwa

Tariki ya 01 Y’ukwa Munani, nibwo wambwiye akazina kawe, kukubura umwanya muto, ni nko gusongera ku rupfu…. Aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo Ntawamusimbura ya Meddy akaba ari indirimbo igaragaramo umugore wa Meddy ariwe Mimi. Nkuko Meddy yabitangaje yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo (true story) ndetse yanavuze ko yahisemo gukoresha Mimi mu mashusho y’iyi ndirimbo kubera ko yumvaga yamukunze kugeza naho yagiye kumwisabira ko yamwemerera akajya muri aya mashusho ya Ntawamusimbura nyuma yuko uwo yari yatumye atamutumikiye neza.

Iyi ya 01 Y’ukwa Munani ifatwa nk’umunsi abasore benshi babarizaho amazina abakobwa batandukanye bishingiye kuri iyi ndirimbo Ntawamusimbura ya Meddy.

Basore rero nababwira iki! Nimwive inyuma mubaze abakobwa amazina yabo mwongere ubucuti, urukundo ndetse muzagure umuryango nyarwanda.

Meddy na Mimi kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa APR FC yerekeje muri Maroc (Amafoto)

Abiganjemo abamotari bazindukiye mu kazi kabo nyuma ya guma mu rugo (Amafoto)