in

Mbere yo guhura na APR FC, CAF yateguje US Monastir ibihano bikomeye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika ‘CAF’, yabujije ikipe ya US Monastir FC kutazongera gutera amacupa, gutera amabuye cyangwa imiriro ku kibuga.

Ku gicamunsi cy’ejo Saa Kumi z’amanywa zo mu Rwanda, ku kibuga Mustapha Ben Jannet hazabera umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho US Monastir izakira APR FC yayitsinze mu mukino ubanza igitego 1-0.

Mbere y’uko amakipe yombi acakirana ubuyobozi bwa US Monastir bwatakambiye abafana bayo bubasaba kuzitwararika ntibatere amabuye, amacupa cyangwa ngo batere imiriro mu kirere nk’uko basanzwe babikora.

Mu gihe abafana ba US Monastir FC baba barenze ku mabwiriza bahawe na CAF bashobora kuba bazafatirwa ibihano bikomeye birimo gucibwa amafaranga menshi.

Ikipe izakomeza hagati ya US Monastir FC na APR FC, izahita ikomeza mu ijonjora rya kabiri aho izahita icakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.

CAF yihanangirije US Monastir iyibuza kuzatera amabuye, amacupa n’umuriro

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 APR FC izabanza mu kibuga kuri US Monastir

Umunyamakuru Clarisse Uwimana n’umugabo we bagiye kurya isi mu kwezi kwa buki (video)