in

Abakinnyi 11 APR FC izabanza mu kibuga kuri US Monastir

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 nzeri 2022, APR FC izakina na US Monastir ku isaha ya saa kumi z’umugoroba mu gihugu cya Tunisia.

Uyu mukino wakaniwe cyane na APR FC cyane umutoza wayo ashaka kuba Umutoza utoje APR FC itsinze ikipe yo mu barabu umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatangajeko bagomba gutsinda igitego 1-0 nkuko babikoze bakinira hano mu Rwanda, kandi yemeza ko abakinnyi bose biteguye neza.

Amakuru ava muri Tunisia avugako mu bakinnyi 11 iyi kipe ishobora kuzabanza mu kibuga ku munsi w’ejo nuko Djabel Manishimwe ashobora kuzabonekamo bitewe nuko arimo kwitwara mu myitozo.

Ishimwe Jean Pierre
Ombarenga Fitina
Jean Claude Niyomugabo
Buregeya Prince
Niyigena Clement
Mugisha Bonheur (Casemiro)
Ruboneka Jean Bosco
Niyibizi Ramadhan
Manishimwe Djabel
Mugunga Yves
Ishimwe Christian

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 b’intoranwa batagize amahirwe yo guhamagarwa mu Amavubi azakina imikino ya gicuti

Mbere yo guhura na APR FC, CAF yateguje US Monastir ibihano bikomeye