in

Ubuyobozi bwa Manchester United bwerekanye umujinya w’umuranduranzuzi bufitiye Cristiano Ronaldo ubwo bashwanyaguzaga amafoto ye manini yari yometse kuri stade ya Old Trafford(Amafoto)

Ubuyobozi bwa Manchester United bwerekanye umujinya w’umuranduranzuzi bufitiye Cristiano Ronaldo ubwo bashwanyaguzaga amafoto ye manini yari yometse kuri stade ya Old Trafford.

Ku wa Gatatu Manchester United yashishuye ifoto nini y’umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, yari iri hanze kuri sitade yabo ya Old Trafford kubera ibintu yavuze kuri iyi ekipe.

Manchester United ikomeje gufatira imyanzuro ikakaye umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, nyuma y’uko ashinjije abayobozi bayo kumugambanira, gushaka kumusohora mu ikipe ku ngufu ndetse akanavuga ko atakubaha umutoza wayo Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha.

Ni bwo iyi ekipe yategetse ko amafoto yose ya Cristiano Ronaldo yometse kuri stade ya old Trafford ashishurwa agakurwaho nyuma yikiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan Kijyiye ahagaragara.

Ibi abayobozi ba Manchester United bari gukora, bikomeje kugaragaza ko bababajwe cyane n’ibyakozwe n’uyu mukinnyi wabo.

Ubu abayobozi ndetse n’abo banyamategeko bategereje kureba ibiganiro byose Cristano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan, ubundi babone ibihamya neza ubundi bafate imyanzuro ikomeye.

Ubundi buryo bushoboka ni uko uyu mukinnyi azasesa amasezerano yari afitanye na Manchester United ubundi akagendera ubuntu mu yindi kipe, ariko hari amakuru avuga ko ureberera inyungu za Ronaldo, Jorge Mendes yamaze guhura na Bayern Munich mu cyumweru cyashize kugira ngo baganire ku kuba uyu mukinnyi yakerekezayo mu kwa mbere.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manishimwe Djabel wavuye mu bihano bya APR FC yongeye guhabwa inkuru nziza n’ubuyobozi

Burya filime z’urukozasoni zirimo agatubutse, Courtney ushinjwa gutera icyuma umukunzi we zamwinjirije akayabo