in ,

NdababayeNdababaye

Manager wa Bruce melodie aravugwaho kwambura abana Miliyoni 50

Muri 2019, nibwo hatangijwe ku nshuro ya mbere irushanwa mpuzamahanga ryo kuvumbura impano ‘Got Talent’ ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba. Irushanwa rya East Africa’s Got ryahuzaga abanyempano bo mu bihugu bine birimo u Rwanda, Uganda , Kenya na Tanzania rikaba ryarabereye muri Kenya.

Mubateguye “East Africa’s Got Talent” harimo company yitwa “Clouds Media” yashinzwe na Lee Ndayisaba arinawe uyihagarariye, kurubu kandi akaba ari nawe Manager w’Umuhanzi wu munyarwanda Bruce Melodie.

Abateguye iri rushanwa bavugaga ko uzaryegukana azahembwa $50,000 (ni hafi miliyoni 46 y’u Rwanda). Iri rushanwa ryaje kwegukanwa n’abavandimwe  Esther Mutesasira na Ezekiel Mutesasira bakomoka muri Uganda ndetse bahabwa na Cheque ya $50,000 kuri Finale yiri rushanwa.

Esther na Ezekiel bahawe ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika

Nyuma y’imyaka irenga ibiri, abantu batangajwe no kuba aba bana batarahabwa igihembo cy’amafaranga batsindiye ndetse amaso akaba yaraheze mukirere. Babinyujije kurubuga rwa Facebook, bagize bati

“Nimwe mwadutoye, twatakaje ibyiringiro ariko kubwubuntu bw’Imana twatsinze amarushanwa ya EAGT. UYU MUNSI ntiturabona Amafaranga twatsindiye, Birababaje cyane. Twategereje imyaka 2. ….. twanditse ibi kugirango dushake igisubizo cyihuse cyo gutinda guhabwa igihembo cy’amadorari ibihumbi 50 yagombaga guhabwa abatsinze! ……… Kuba amafaranga yaratinze biraduhangayikishije cyane, ntamuntu wo muri EAGT wigeze atuvugisha, twari twijeje gutanga amwe murayo mafaranga mumiryango itandukanye kandi ntabwo twifuza gusezeranya ibyo tutazakora! Mutwihanganire, twagombaga gushyira ukuri hanze. Ese mwemwe mubona dukwiye gukora iki? 

Nyuma yo kutabona amafaranga batsindiye, aba bana bari gutabaza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhire na Uwera bakoze ubukwe (Amafoto)

Miss Vanessa yagize icyo avuga kubavuzeko yakinnye filime y’urukozasoni