in

M Irene avuze amagambo akomeye kuri Anitha Pendo nyuma y’amajwi yasakaye y’abantu bari gutera akabariro akitirirwa Anitha Pendo

M Irene avuze amagambo akomeye kuri Anitha Pendo nyuma y’amajwi yasakaye y’abantu bari gutera akabariro akitirirwa Anitha Pendo.

Mu minsi mike ishize hari amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Twitter y’abantu bari bari gutera akabariro gusa mu buryo butunguranye ayo majwi yitiriwe umunyamakuru Anitha, gusa habuze gihamya yemeza ko ariwe ibyo benshi bafashe nko gushaka guharabika izina ry’umuntu.

Nyuma yiyo nkundura M Irene abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahaye Anitha Pendo ubutumwa bw’ihumure ndetse abwira abantu kujya bitonda mbere yo kwanduza izina ry’umuntu.

Mu magambo ye yagize ati “Mbere yo Gukwirakwiza ibihuha byica umwuga wa Anitha Pendo ubanze utekereze ko Afite abana b’abahungu 2 akeneye kurinda.

Yakomeje agira ati ” Anitha Pendo ni umukozi mwiza mu mirimo ye yose akora mubyubahe basi.

Asoza ubu butumwa M Irene yihanganishije Anitha Pendo ndetse amubwira ko Imana iri hejuru ya Byose.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yibarutse ubuheture

Abasore babiri bakoze amarushanwa yo kumara umwanya munini bateruye aba sheri babo ariko hari uwahahurikiye – video