in

Lionel Messi yamuritse Ballon d’Or

Lionel Messi yeretse abafana ba Inter Miami Ballon d’Or aheruka gutwara mu Ukwakira.

Mu ijoro rya tariki 30 Ukwakira, i Paris nibwo Lionel Messi yahawe igihembo cy’Umupira wa Zahabu uhabwa umukinnyi wagize umwaka w’imikino mwiza kurusha abandi ku Isi, iyi Ballon d’Or yatumye Messi ahita agira Ballon d’Or umunani mu kabati ke.

Uyu munsi Saa 03:05 za mu gitondo Inter Miami mu rugo kuri Stade DRV PNK Stadium yakinnye na New York City FC umukino wa gicuti, urangira Inter Miami itsinzwe na New York City FC ibitego 2-1.

Mbere y’uko mukino, utangira Lionel Messi yatambutse kuri tapi itukura, afite Ballon d’Or mu ntoki ayereka abafana, anabashimira uburyo bamufashije.

Lionel Messi biteganyijwe ko asanga bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ya Argentina aho yitegura gukina na Uruguay na Brazil.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’imyaka 32 yasindishije umwana w’imyaka 16 ubundi ajya kumusambanyiriza mu rusengero none ibigiye kuba kuri uwo mugabo ni akaga kuko Nyina w’umwana yariye karungu

Irarenze: Ikipe ikinamo Abanyarwanda iri kwereka abakunzi bayo indege nshya igendera ku butaka -AMAFOTO