in

Lionel Messi agiye gushyirwa ku mafaranga y’igihugu cya Argentine, menya ifaranga agiye gushyirwaho

Lionel Messi nyuma yo guhesha igikombe cy’isi ikipe y’igihugu ya Argentine, agiye gushimirwa cyane ashyirwa ku mafaranga y’iki gihugu.

Tariki 18 Ukuboza 2022, nibwo hasojwe igikombe cy’isi aho umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Argentine n’ubufaransa, igikombe gitwarwa n’igihugu cya Argentina nyuma yo gutsindira kuri Penalite 4-2.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi impaka zahise ziba nyinshi bamwe bibaza niba Lionel Messi ari umukinnyi wa mbere cyangwa Cristiano Ronaldo, gusa benshi bahuriza kuri Messi kubera iki gikombe yari atwaye byahise bituma aba umukinnyi utwaye ibikombe bitandukanye kandi bikomeye.

Uyu mugabo w’abana 3, Perezida w’igihugu cya Argentina mbere yo gukina uyu mukino wa nyuma kuri iyi kipe y’igihugu yatangaje ko Messi natwara igikombe cy’isi azamukorera ikintu gitangaje cyane.

Amakuru dukesha Sport Bible aravuga ko Perezida wa Argentina agiye gushyira Lionel Messi ndetse na Lionel Scoloni watozaga iyi kipe y’igihugu ku mafaranga y’iki gihugu. Aba bagabo 2 bashobora gushyirwa ku note 1000 yo muri iki gihugu.

Lionel Messi iki kintu nagikorerwa araba aciye agahigo kuko ntawundi mukinnyi kuri iy’isi dutuye wigeze ashyirwa ku mafaranga, bivuze ko yaba andi mateka yaba akoze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyavugwaga kuri Messi byo kujya Muri Fc Barcelona yabiteye utwatsi

Umunyamakuru uryamana n’uwo bahuje igitsina yaciye ibintu