in

#Kwibuka29: Minisiteri ya Siporo yongeye kwibutsa abantu bose ibikorwa byemewe n’ibitemewe muri ibi bihe

Kuva ku itariki 07 Mata u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Kuva ku itariki 07-13 ni Icyumweru cy’Icyunamo, kiba kibujijwemo ibikorwa byo kwidagadura n’imikino ndetse n’ibindi byaganisha kwishimisha.
Minisiteri ya Siporo ibinyujije kuri Twitter yongeye kumenyesha abantu bose ibikorwa byemewe n’ibitemewe muri ibi bihe.

Itangazo rya Minisiteri ya Siporo

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino n’abantu bose bakora siporo ko guhera ku itariki ya 7 Mata 2023 kugeza ku wa 13 Mata 2023 nta marushanwa yemewe, uretse imyitozo ku makipe y’ababigize umwuga ashamikiye ku mafederasiyo, amakipe y’igihugu n’abantu ku giti cyabo kandi igakorwa nta bafana.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje! Ku myaka 7 gusa yahanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda

Yago pondat yashize hanze indirimbo irimo amagambo y’ihumure anatangaza impamvu yayikoze