in

#Kwibohora27 : Bambaye imyenda yiganjemo amabara ya gisirikare, abarimo ibyamamare basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora U Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27, Urubyiruko rwiganjemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro mu Rwanda, basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990.

Mu rwego rwo guhugura Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, Sosiyete itembereza ba Mukerarugendo, ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’, yateguye urugendoshuri rwibanze kuri aya mateka.

Ni urugendo rwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.

Bamwe mu bazwi bifatanyije n’urundi rubyiruko muri uru rugendo harimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Ntalindwa Diogene benshi bazi nka Atome, Kirenga Saphina uzwi muri sinema nyarwanda, Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’abandi batandukanye.

Mu gutangira uru rugendo, abarwitabiriye wabonaga bagaragaza amatsiko adasanzwe yo kumenya uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye, icyakora rwagiye kurangira buri wese afite amatsiko y’igice cya kabiri cyarwo kizaba mu Ukwakira 2021.

Iby’uru rugendo ntabwo byari ibintu byoroshye bitewe n’ibihe Igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Muyoboke Alex uri mu bateguye uru rugendo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafite ibyishimo by’uko ibyo batekereje byagezweho, anashimira buri rwego rwababaye hafi.

Ati “Si ibintu byari byoroshye ariko turashimira inzego zose zagize uruhare mu kugira ngo iki gikorwa gikunde. Uyu munsi twasuye igice cya mbere cy’Urugamba rwo kwibohora, ubutaha tuzagenda twihugura no ku bindi bice.”

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Amafoto: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahavu Jannet n’umugabo we basangije abakunzi babo bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze urukundo rwabo (Amafoto)

Nta mutima agira: umugore yatwikishije imyanya y’ibanga y’umugabo we amazi yatuye.