in

Nta mutima agira: umugore yatwikishije imyanya y’ibanga y’umugabo we amazi yatuye.

Umugore wo muri Cameroun utagira umutima wa kimuntu yatetse amazi maze amaze kwatura ayatwikisha imyanya y’ibanga y’umugabo we,kubera amakimbirane bari bafitanye.

Uyu mugabo utuye I Yaoundé, mu gace kitwa Simbock,yahuye n’uruva gusenya ubwo yatonganaga n’uyu mugore wari utetse amazi yabize niko kuyafata ayamusukaho arashya bikomeye.

Bwana Thierry Ndzana,yavuze ko yabonye ko umugore we agira uburakari bwinshi yiyemeza kumuhunga kugira ngo yirinde ko bazarwana.

Ubwo uyu mugabo yari agarutse mu rugo,uyu mugore ngo yaramushotoye ari nabwo yahise amwiba umugono aba amumenyeho ayo mazi yari amaze kubira.

Uyu mugabo ngo yahise ajyanwa igitaraganywa kwa muganga igitaraganya gusa ngo uyu mugore yahise yangiza imodoka ye na mudasobwa ye.

Uyu mugabo yavuye mu bitaro yasanze uyu mugore yarafunzwe kubera ubu bugizi bwa nabi yamukoreye.

Src: new.in-24.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Kwibohora27 : Bambaye imyenda yiganjemo amabara ya gisirikare, abarimo ibyamamare basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora U Rwanda

IFOTO Y’UMUNSI: The Ben na Meddy bataraba ibyamamare