in

“Kubona Lague agiye gukina mu kiciro cya 3 ni ishyano riba riguye” Umunyamakuru yanenze kujya hanze kwa Lague maze na we aterwa imijugujugu

Ku munsi w’ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko rutahizamu wa Apr Fc, Byiringiro Lague agiye gukinira ikipe ya Sandvikens If yo mu kiciro cya gatatu muri Sweden.

Biteganyijwe ko uyu Rutahizamu azasinya imyaka itatu muri iyi kipe ikina ikiciro cya gatatu muri Sweden.

Nyuma y’uko iyo nkuru ibaye kimomo, Umunyamakuru Bigirimana Guss ntiyumva ukuntu impano ya Lague ariyo gukina mu kiciro cya gatatu, ibintu yagereranyije n’ishyano ryaguye.

Mu butumwa yacishije kuri Facebook yagize ati: “Kubona umwana (umugabo) ufite impano nk’iya Lague ajya gukina mu cyiciro cya 3 muri Sweden ni ishyano riba riguye.”

Ababonye ubwo butumwa bamuteye imijugujugu bavuga ko hubwo agiye gutera imbere gusa abandi bemeranya na we ko ari ishyano riba riguye.



Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Napoli yikoreje Juventus akeso k’ipfunwe

Uku niko bigenda iyo ukundanye utagamije ubusambanyi cyangwa inda nini