Ku mbuga nkoranyambaga ,cyane izo mu gihugu cya Nigeria ,hari kuzenguruka amafoto agaruka ku rukundo rw’umusore n’inkumi bakundaniye mu mashuri yisumbuye bakaba barakomeje urukundo kugeza biyemeje kubana.
Abasakaje ayo mafoto ,bifashishije ifoto y’umusore n’inkumi ubwo batangiraga gukundana ubwo biganaga mu mwaka wa 2004 kugera muri uyu mwaka wa 2023 ,ubwo ni ukuvuga ko bari bamaze imyaka 19 mu munyenga w’urukundo.
Ni inkuru yashimishije by’umwihariko abiganye naba bombi ,bavuga ko urukundo ari rwiza kandi iyo habayeho kwihanganirana ntacyidashoboka.

