in

Napoli yikoreje Juventus akeso k’ipfunwe

Napoli imeze neza muri iyi minsi

Ikipe ya Napoli yaraye yandagaje bikomeye ikipe ya Juventus ubwo yayitsindaga umuba w’ibitego bitanu kuri kimwe.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye ubera kuri Diego Armando Maradona Stadium ikibuga ikipe ya Napoli yakiriraho Imikino yayo, wari umukino w’umunsi wa 18 wa SerieA.

Napoli imeze neza muri iyi minsi

Umukino wagiye gutangira amakipe yombi ahagaze neza dore ko Juventus yarimaze Imikino 8 itsinda ndetse itaninjizwa igitego mu izamu ryayo, mu gihe Napoli nayo uyu mwaka ari uwayo kuko ubu muri Championa yatsinzwe umukino umwe gusa.
Nubwo amakipe yombi yarahagaze neza mbere y’umukino ivi ntibyakanze Napoli kuko yaje kunyabika Juventus ibitego bitanu kuri kimwe, ibitego bya Napoli byatsinzwe na Victor Osimhen wafunguye amazamu ku munota wa 14 , Khvicha Kvaratskhelia atsinda icya kabiri ku munota wa 39 ahawe umupira na Victor Osimhen. Juventus nayo ibona igitego kimwe ku munota wa 42 gitsinzwe na Angel Di Maria ahawe umupira na Milk.
Victor Osimhen udasiba gutsinda

Igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.
Igice cya kabiri Napoli yagarukanye umujinya mwishi kuko yatsinzemo ibitego bitatu harimo icyatsinzwe na Amir Rrahmani ku munota wa 55 ahawe umupira na Khvicha Kvaratskhelia mu gihe Eljifelmas yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 72 ahawe umupira na Lorenzo.
Napoli yashoje umukino itsinda ndetse biyigumisha ku mwanya wa mbere muri SerieA n’amanota 47 mu gihe irusha amanota 10 Juventus ya gatatu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amazina y’abakinnyi 5 bahawe amakarita y’imituku ku mukino wa mbere bakimara kugurwa

“Kubona Lague agiye gukina mu kiciro cya 3 ni ishyano riba riguye” Umunyamakuru yanenze kujya hanze kwa Lague maze na we aterwa imijugujugu