in

Kuberiki ku munsi wo kuwa mbere aribwo abantu bakundana benshi bahagarika iby’urukundo rwabo?

Twifashishije ibyanditswe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ,by’umwihariko ku rubuga rwa Quora bagaragaje ko umubare munini w’abahungu n’abakobwa bakundana bakunze guhagarika iby’urukundo rwabo kuwa mbere .

Ibi ngo ahanini biterwa nuko akenshi hari ababona umwanya wo gusubiza amaso inyuma cyangwa kugenzura urukundo rwabo mu mpera z’icyumweru ariko kandi bigahurirana nuko iyo minsi y’impera z’icyumweru baba bakeneye kuruhuka no kwegerana n’imiryango yabo cyangwa kwishimisha  ,ku buryo bahitamo gutangariza abo bakundana ko bifuza guhagarika iby’urukundo rwabo ku munsi wo mbere.

Ariko nanone ngo hakaba ubwo biterwa nuko hari abahungu cyangwa abakobwa bafatwa baciye inyuma abo bakundana nabo  mu mpera z’icyumweru ku buryo kuwa mbere uba ari umunsi umeze nk’urubanza ,ari nabwo bahita batandukana nabo bakundana nabo ,nyuma yaho uruhande rumwe ruba rumaze gufata umwanzuro wabyo.

Icyakora nanone hano icyo abantu bakwiye kwitondera ni uko nta bushakashatsi bwimbitse buremeza iby’uko ku munsi wo kuwa mbere aribwo umubare munini w’abantu bakundana batandukana bagahagarika urukundo rwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyiza utaruzi wungukira mu gukora imibonano mpuzabitsina kenshi 

Yolo the Queen utavugwaho rumwe yongeye kurikoroza ku mbugankoranyambaga _ AMAFOTO