in

NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Ku nshuro ya mbere Ariel Wayz avuze ku mafoto agaragaza amabere ye akomeje gushyira hanze.

Kuva mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, abakoresha imbuga nkoranyambaga bateranye amagambo kubera amafoto y’umuhanzikazi Ariel Wayz yasakaye agaragaza amabere, bamwe bavuga ko byari bikwiye abandi bavuga ko yishe umuco.

Ariel Wayz yavuze ko yabonye ibitekerezo byatanzwe ku mafoto ye agaragaza amabere. Avuga ko ibyo abantu bitayeho atari byo yari agamije.

Avuga ko yabonye umubare munini w’abakunze amafoto ye kandi ngo nibo aha agaciro. Ati “Impagarara n’abantu baziteye ntabwo ari cyo nari ngamije, buri muntu wese afite uburyo abona ibintu, hari abayakunze hari n’abayanze. Rero ndumva twaganira ku bayikunze kuko nabonye ari bo benshi.”

Uyu mukobwa yavuze ko atekereza gushyira hanze iyi Ep ye tariki 10 Ukuboza 2021. Akavuga ko hari indirimbo ’10 Days’, ‘Your Love’, ‘Uwanjye’, ‘Chamber’, ‘Everyday’ na ‘Deeper’. Yavuze ko iyi EP ye ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha inzira zinyuranye urukundo runyuranyemo mu nguni zose.

Ati “Ubutumwa ni ku mpande zose z’urukundo. Twese tuzi ko mu rukundo habamo impande nyinshi. Harimo urukundo, urwango, kwihangana, kurarikira imibonano, kwishimana, ibihe by’akababaro n’ibindi byinshi.”

Ariko ndashaka kugaragaza impande zose z’urukundo. Niyo mpamvu nayise “Love&Lust” [Urukundo n’irari’].”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Big Fizzo n’umugore we bakoze impanuka ikomeye.

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Mwiseneza Josiane arimo kotsa inyama (yabaye mucoma)