in

Knowless yasubije umufana we igisubizo gisekeje ubwo yashakaga kumuha ubufasha.

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yasubije umufana we mu buryo busekeje ,ubwo yamubwiraga ko ashobora kumudodora umwenda wo kwambara.

Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n’abafana babo kubera indirimbo ze zikora ku mitima y’abatari bake agenda ashyira hanze ndetse akanakunda  kuganira n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Ngiyi ifoto Knowless yari yashyize hanze 

Uyu muhanzikazi rero ukunze gushyikirana n’abafana be kumbuga nkoranyambaga bakamwisanzuraho ,yashyize kuri instagram ifoto ye yamabaye umwenda w’agakanzu maze umufana we ahita yandika muri comment ko ashobora kumuha ubufasha akamudodora undi usa nkawo.Yagize ati”Nsigaye narize no kudoda ako gakanzu nakakudodera kuri macyeeeeeeeeee”

Igisubizo cya Knowless

Knowless nawe atazuyaje yahise amuha igisubizo kimeze nk’igisekeje  na twa emoji duseka cyane ati”nukuri ndaje ufate ibipimo”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu abagore bakunda gukora utabasha guhindura.

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yerekanye imiterere idasanzwe y’inzu yabo(AMAFOTO)