in

Knowless yakozwe ku mutima n’impano yahawe na Tricia umugore wa Tom Close

Umuhanzikazi Butera Jeanne Darc wamamaye nka knowless yakozwe ku mutima n’impano yagenewe n’umugore wa Tom Close witwa Tricia, wamuhaye umutsima (Cake) ashima Imana kubwo kumuha undi mwana.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Tricia, yasangije abamukurikira ubutumwa yageneye Knowless na Clement, maze ababwira ko yishimye cyane aganisha ku mwana wa 3 bamaze iminsi bibarutse.

Nyuma y’ubu butumwa uwo bwari bugenewe Knowless Butera yahise anyurwa n’amagambo meza ya Tricia, maze amubwira ko atabona uko amushimira bitewe n’ibyo amukoreye.

Ubu butumwa yabumwohereje mu gihe kuwa 3 Werurwe 2023, aribwo Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yifuza kuba igipupe, umugore wibagishije iminwa asigaye ateye ubwoba (amafoto)

Videwo y’icyumweru! Umuherwekazi Zari Hassan yasokanye umukunzi we Shakib mu butayu bwa Dubai