in

KNC yirukanye abakozi 8 bakoreraga Radio & TV 1 harimo abanyamakuru batatu b’imikino bari bakunzwe na benshi mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ikigo cy’itangazamakuru cya Radio & TV 1 bwafashe icyemezo gikomeye cyo gusezerera abakozi 8 bose barimo na Mukeshimana Assoumpta wari uyoboye igisata cy’imikino.

Kuwa Kane tariki 6 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwa TV na Radio One bwanditse amabaruwa asezerera aba bakozi, babandikira ko babaye bahagaritswe kubera ikibazo cy’izahara ry’ubukungu rikomoka ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19. Cyakoze amabaruwa aba bakozi bose bayashyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 n’ubwo bose bari babyiteze kuko mu mpera z’icyumweru byahwihwiswaga.

Abahagaritswe barimo Kayitankore Dieudonnée uzwi cyane nka Dodos, uyu akaba asanzwe akora ibiganiro bijyanye n’imikino, hakabamo Assumpta Mukeshimana wari Umuyobozi w’Ikiganiro cya Siporo hamwe na mugenzi we bakoranaga witwa Kanyamahanga Jean Claude bakunda kwita Kanyizo. Abandi ni Callixte Ndagijimana wakoraga mu ishami ry’amakuru, Alfred Ntakirutimana nawe wakoraga amakuru mu Ntara y’Uburengerazuba, Gentille Igiribambe Uwase watangazaga amakuru ( News Presenter), DJ Kelly ndetse na Nsanzabantu Donat wakoraga mu bijyanye na tekiniki.

Muri Kanama 2021, bamwe muri aba nubundi bari bahagaritswe ariko nyuma baza kugaruka. Icyo gihe abari bahagaritswe ni Callixte Ndagijimana na Gakayire Raymond ndetse na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos. Hari abandi kandi bari basezerewe mu ntangiro z’uwo mwaka barimo Kalinijabo Jean de Dieu na Nadine Umuhoza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Wasanga radio igiye gufunga, ubukene bumeze nabi

Rwaje2
Rwaje2
1 year ago

Sha uri umuswa mubi, ko nta cukumbura ryimbitse wakize Koko? Ese koko ni Covid 19 yabiteye? Ese ko Covid yarangiye, byaba arihe mpamvu? Ko Gasogi atarayihagarika ariyo ikora ubusa muri Championat.

Theo
Theo
1 year ago

BURYA IYO UBUZE AKAZI NIHO UMENYA KO WIZE UBYUMVA CG SE WATAHANYE URUPAPURO….KUJYA MU NKIKO NI UBUSWA AHUBWO WOWE SHAKA UKO WABA UMUKORESHA WAWE WIJYA GUHANGANA N’UWASHINZE IBYE YAGUHAYE AKAZI MU BYE NAWE SHINGA IBYAWE NTABWO KUBA AGUKORESHA SI UBURENGANZIRA BWAWE NI UBURENGANZIRA BWE.,..IBYO UMUKOZI ASABWA BISABE ARIKO UHANGE IBYAWE KUKO NICYO KIZAGUHA UMUREKANO NUNABIBUR UTANGIRE WUBAKE EJO HAWE

ABANTU MWIZE ITANGAZAMAKURU MUHINDURE UMUVUNO KUKO KUMENYA AMAKURU NTIBIGIKENEYE RADIO NA TV GUSA….NIYO MPAMVU BA NYIRAZO BASIGAYE BAHOMBA…KWAMAMAZA BYIMIKIYE KURI SOCIAL MEDIA FACABOOK, YOUTUBE N’IBINDI….MWIGE ANDI MAYERI ….MUREKE GUSHWANA BOSS KUKO NAWE BYANZE ….YAGIYE MU MUPIRA SE ASETSE…MUMUFASHE MUGENDE ASHAKISHE NAMWE MUJYE GUHIGIRA AHANDI…..

NAWE KNC RERO UWO WASINYIYE NGO AGUZE BANKI URAMWISHYURIRA KUKO NI WOWE WEMEYE

Kanye West utameze neza yongeye kugaragara mu ruhame arikumwe n’inkumi nyuma y’iminsi yaraburiwe irengero

“Kubwange ntakibazo kuba umutoza atampamagaye” Amagambo ya Haruna Niyonzima uhora asigara ku rugo