in

KNC yifatiye ku gahanga ikipe ya Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye bikaba bigiye gutuma yongera kuyibabaza mu buryo itazibagirwa

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles, yifatiye ku gahanga ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya isinyishaka abakinnyi mu buryo butemewe n’amategeko.

Hashize iminsi mu itangazamakuru makuru bivuzwe ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 myugariro w’ikipe ya Gasogi United Bugingo Hakim ariko uyu mukinnyi ndetse na Perezida we barimo kubihakana bivuye inyuma.

Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC mu kiganiro yagiranye na Fine FM uyu munsi yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ikunze gusinyisha abakinnyi mu buryo butemewe n’amategeko ndetse inashutswe cyane. Uyu muyobozi yavuze ko Bugingo Hakim agifite amasezerano agera mu kwezi kwa 12, bivuze ko gusinya muri Gikundiro byasaba ko ategereza amasezerano akarangira cyangwa iyi kipe ikaza bakicara ku meza bakaganira.

KNC yaje kuvuga ko uyu mukinnyi atanemerewe gukora imyitozo muri Rayon Sports kuko ngo naramuka abikoze iyi kipe izaba iri mu mazi abira kuko ngo azahita ayirega bamwishyure byongere bibe nk’igihe basinyishije Kwizera Olivier kandi agifite amasezerano muri Gasogi United.

Uyu muyobo muri iki kiganiro yaje no kuvuga ko yaganiriye na Bugingo Hakim amubwira ko atigeze asinyira ikipe ya Rayon Sports ahubwo ibyavuzwe atazi aho byavuye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Francis
Francis
10 months ago

Ariko uyu we azahorana urusaku, ubu se ntiyumva n’andi makipe arimo kwibikaho abakinnyi.ubwo se uwo uramufuhira waramubyaye, ntiwamubonye akuze.Niyo waba ugifitanye amasezerano nawe, ntiwari ukwiye kumubuza amahirwe yo kwibonera ikipe ishobora kumuhemba neza ikindi nawe akabasha gusohoka hanze muri CAF confederation.Uretse no muri Gasogi, n’iburayi bari kugura abakinnyi.Kiyovu yirukanye bangahe?Ubwo se utegereje ko umukinnyi asezera championat yaratangiye???

Arashotorana: Umuhanzi Sunny yashyize hanze amafoto yafunguye imashini y’imbere ku mwanya w’ibanga (Amafoto)

Muhanga: Umugabo yishe umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri kubera impavu idasanzwe