in

KNC yavuze icyatumye atinda gutanga akayabo yemereye Amavubi.

Umuyobozi wa RadioTv1 KNC yasobanuye impamvu yatinze guha Amavubi agahimbazamusyi yayemereye ko natsinda Maroc, buri mukinnyi azahabwa 100$ avuga ko afite uburyo azayatangamo ngo kuko amafaranga ni aye.

Ubwo Amavubi yerekezaga mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroun, hari ingeri zitandukanye z’abantu zemereye abakinnyi b’iyi kipe amashimwe atandukanye.

Muri abo, harimo na KNC uyobora Gasogi United wavuze ko Amavubi naramuka atsinze umukino wa Maroc, buri umwe uri muri iyi kipe, yaba abakinnyi n’abatoza azabaha 100$ buri umwe.

Ntabwo Amavubi yabashije gutsinda Maroc kuko baranganyije ariko iyi kipe y’igihugu yakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muyobozi ataratanga ibyo yemeye, ariko na we ntabwo ahakana ko azasohoza ubutumwa kuko yabyemeye nta muntu umushyizeho agahato.

Mu kiganiro Rirarashe cya RadioTv1, KNC yavuze impamvu aya mafaranga ataragera ku bo yayemereye, ariko avuga ko bitandukanye n’ibyo bamwe bamaze iminsi bavuga.

Ati “Ibintu byacu bigira uko bikorwa. Ntegereje ko Perezida wa FERWAFA ambwira uko nzayabaha. Ntabwo ibintu bikorwa mu kajagari. Ese ubundi ayo nemeye ko ari ayanjye ikibazo abantu bafite ni ikihe? Niba utatanga ayawe reka abayatanga bayatange.”

Uretse uyu muyobozi, hari n’abandi bemereye Amavubi agahimbazamusyi, aba barimo Munyakazi Sadate, Mbonabucya Desire n’abandi batandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo yadutse mu Rwanda agakoreshwa n’abatari bake muri ibi bihe bya COVID19.

Abantu baciye agahigo batega indege idafite aho yerekeje|Ese babitewe ni iki?