in

Ibyo atakoreye i Rwanda ari kubikorera imahanga! Rutahizamu w’Amavubi Gitego Arthur ijoro ryashize yabaye umwarimu muri Kenya

Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uzwi ku izina rya Gitego Arthur akomeje kwigisha isomo rya ruhago mu gihugu cya Kenya.

Kuri icyi cyumweru gishize mu gihugu cya Kenya bakinaga igikombe cy’igihugu AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Compel FC ibitego 3-1, harimo ibitego bibiri byatsinzwe n’uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ukomeje kwitwara neza muri iyi kipe.

Igitego cya mbere Gitego yagitsinze ku munota wa 40+2 nyuma yaho Kayci Odhiambo yari yafashije ikipe kwishyura igitego yari yabajwe na Compel FC.

Gitego Arthur yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 62 kiba igitego cya kabiri atsinze mu mukino, uyu mukino warangiye AFC Leopards isezereye Compel FC muri 1/4 iyitsinze ibitego 3-1.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe iri joro ntibazaryibagirwa ! Mu ijoro ryahise mu Rwanda hose umuriro wabuze

Uyu mugabo yafashwe ari kwiba k’urusengero amaze gukuraho amadirishya n’urugi