in

Kigali: Pasiteri yacunze ku jisho abayoboke b’itorero rye ahita agurisha urusengero basengeragamo

Abayoboke b’Itorero Iriba ry’Ubugingo basengeraga mu rusengero rwubatse mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu udugudu wa Ruraza, baratabaza nyuma y’uko Pasiteri wabo abaciye mu rihumye akagurisha urwo rusengero basengeragamo.

Abo bayoboke b’iri torero, bavuga ko muri 2014 ari bwo bitanze bubaka uru rusengero ariko tariki 19 Mata uyu mwaka batunguwe no kumva ko Pasiteri wabo witwa Mukarunanira Jeanne d’Arc yararugurishije miliyoni 20 Frw.

Nk’uko TV1 ibitangaza, aba bayoboke bavuga ko ibyo byose byakozwe mu bwiru batabigizemo uruhare nk’itorero.

Pasiteri wari umuyobozi wabo, yagarutse mu ijoro atwara n’ibikoresho byose byari birimo ahita aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone ye ngendanwa.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC ntabwo ukibaye ku wa Gatatu

Uyu mugabo yari yarahanuye ko Isi izarimbuka kuri 25/04/2024, gusa yavuze impamvu bitabaye