in

Kimisagara kabaye: indaya yakubise umusore bari bararanye bapfuye ibyo yari yamukoreye batumvikanye (video)

Ishyano ryacitse umurizo! Ahitwa ku isi ya cyenda aha ni ku Kimisagara ngo umusore yagiye kuhanywera agacupa maze amaze kugahaga biba ngombwa ko ashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Niko kumvikana n’umwe mu ndaya zari hafi y’akabari yari yanywereyemo ndetse banumvikana ibiciro.

Bamaze kumvikana ibiciro, icyari gikurikiye ni ugushaka inzu mu zizwi nka Lodge kugirango abe ariho baza kujya kuryamanira. Ibi byarabaye gusa ntibyarangiye neza kuko umusore ntiyubahiriye amasezerano yari yagiranye n’iyo ndaya kuko ngo yamurongoye nta gakingirizo akoresheje nyamara bari bumvikanye ko agomba gukoresha agakingirizo.

Igikorwa kirangiye ngo indaya yishyuje uwo musore amafaranga y’umurengera kuko yari yakoreye aho maze ibi bivamo imirwano aho indaya yasingiriye umusore ikamuniga maze umusore nawe ayikubita hasi intambara irarota.

Nkuko amashusho yasakaye kuri YouTube abigaragaza, ngo byaje kurangira wa musore acitse iyo ndaya atayishyuye maze nayo mu gitondo ibyukira Nyabugogo aho uyu musore akorera ije kumwishyuza. Ihageze ngo yateje akavuyo cyane ibi byatumye abaturage bahurura ari nabwo televiziyo dukesha iyi nkuru yahageraga maze ikaganira na bamwe mu baturage bari bahari.

Abaturage bari bahari baganiriye niyi Televiziyo dukesha iyi nkuru bavuze ko kwishora mu mwuga w’uburaya atari byiza kubera ko nta cyiza kibamo uretse kuba umuntu yakwandavura, akarwara indwara zidakira ndetse zishobora no kumuviramo urupfu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: Eric Semuhungu yahaye ikaze Ariel Wayz mu muryango w’abakundana bahuje ibitsina (Video)

Uko byari bimeze ubwo Umunyamakuru Lucky wa RBA yatunguraga umwana we ku isabukuru ye (video)