in

Kigali: umuturage apfiriye muri resitora ararya

Umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfiriye muri Restaurant iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe ubwo yarimo kurya.

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, nibwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwo muri RDC yapfiriye muri Inkumburwa Resto-Bar arimo kurya.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku itariki 13 Ukuboza 2022 ndetse yapfuye ari kumwe na mugenzi we.

Yavuze ko atazi icyamwishe ariko bakeka ko yari arwaye umutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara umuturage yapfiriye muri Restaurants urupfu rw’amayobera ubwo yafataga ifunguro

“Icyo mbarusha sha”-Clapton Kibonke yeretse urukundo rudasanzwe umufasha we