in

NdababayeNdababaye

Kigali: Umusekirite yambaye ubusa ashaka kwica umuntu||atwitse inzu yose.

Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Nyakanga 2021 nibwo mu murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali, ushinzwe umutekano cg umusekirite yakoze ibidasanzwe aho yiyambitse ubusa afata icyuma ashaka kwica nyirinzu yacumbikagamo ,abonye byanze ahita atwika iyo nzu ngo abarimo bahiremo.

Bimwe mu bikoresho byahiye

Nk’uko abaturage babitangarije ikinyamakuru ISANO ,ngo uyu mugabo wakoreraga kompanyi imwe icunga umutekano hano mu Rwanda, yari asanzwe afite umugore ndetse unatwite.Gusa ibyo yakoze byagaragaye nk’ibyumuntu ufite ikibazo mu mutwe.Aho yambaye ubusa ku gasozi,ashaka kwica nyirinzu ndetse afata ibikoresho byabaturanyi,n’inzu abikongeza umuriro.

Bavuze ko kuwa gatanu mu gitondo batunguwe no kumubona yambaye uko yavutse uretse isengeri yari yambaye,maze yirukanka hejuru y’inzu ashaka kwica nyir’inzu yakodeshagaho ,aho bivugwa ko yari yaranze kuyishyura.Nyir’inzu yatangaje ko yari amaze iminsi yishyuza uyu mugabo aho yari amurimo amezi abiri y’ubukodode atishyuye.Ndetse ko yari yamusabye ko yayareka ahubwo akamusohokera mu nzu.Uyu musekirite ntiyabikojejwe kuko yahise atangira gucura umugambi wo kumwivugana.

Nyirinzu asobanura uko byagenze.

Yabisobanuye muri aya magambo:”namusabye kumvira mu nzu yashaka ntiyirwe anyishyura.Nabonye mu gitondo azindutse afite icyuma aranyirukankana,akinjomba nkamukwepa kugeza kivunitse yabuze ukundi abigenza ahita atwika inzu ngo abarimo bahiremo.Yanyangirije ibintu nzarega ba nyiri kompanyi banyishure kuko nacumbikiye umuntu wabo ufite ikibazo cyo mu mutwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yirogeye umugeni we none dore uko yamugize|Yahise arongora umuturanyi

Bimwe mu bintu byoroshye cyane ndetse bidasaba amafaranga abakundana bakorana bakaryoherwa n’urukundo