in

Kigali; Umunyerondo yapfiriye mu kabari abantu bose bareba

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.

Yagize ati“Umunyerondo yarari mu kazi mu buryo busanzwe,atabazwa na nyiri akabari,amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe ya pulasitiki yari ivunitse mu kabari.”

Yakomeje agira ati“We na bagenzi be baratabara,bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira.ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri.Irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”

Gitifu Egide yavuze ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.
Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indimbura zagaraguritse bituma Pep Guardiola yinjira muri ‘Derby’ umutima ushikagurika

UBUSHAKASHATSI : Abahungu banze gushaka bagira umwanda ukabije