in

Indimbura zagaraguritse bituma Pep Guardiola yinjira muri ‘Derby’ umutima ushikagurika

Ikipe ya Manchester City yasezerewe mu mukino ya Carabao Cup itsinzwe na Southampton ibitego bibiri ku busa.
Ni mu mikino ya 1/4 mu gikombe cya Carabao yakinwaga Aho hari hatahiwe umukino wahuzaga abanyamugi bi Manchester ndetse n’ikipe ya Southampton.


Southampton niyo yitwaye neza mu mukino n’ubwo Guardiola yari yakoze ku bakinnyi be hafi ya bose barimo Ortega Moreno, Cancelo, Walker, Laporte, Gomez, Phillips, Gundogan, Foden, Palmer, Alvarez na Grealish.
Byarangiye Southampton imutsinze ibitego bibiri byatsinzwe na Sekou Mara ku munota wa 23 ndetse na Moussa Djenepo ku munota wa 28.
Manchester City iba iraserewe ku nshuro ya kabiri itageze ku mukino wa ñyuma wa Crabao Cup mu gihe imyaka itatu yari yabanje ibyo gikombe Byose byatwawe na Manchester City.

Mu mikino ya 1/2 ikipe ya Southampton izacakirana na Newcastle United mu gihe Manchester United yo izahura na Nottingham Forest imikino ibanza ya 1/2 iteganyijwe kuzaba ku itariki 23 Mutarama mu gihe iyo kwishyura yo izaba kuri 30.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karim Benzema wigaruriye imitima yabatari bake yaguye mukanu ubwo stade yari yuzuye nimero 9

Kigali; Umunyerondo yapfiriye mu kabari abantu bose bareba