in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Kigali: Padiri ahishe abageni umugore yashakaga kwicira ubukwe, ibimubayeho ni akumiro(Video)

Umubyeyi witwa Murebwayire Violet yahuye n’akaga gakomeye ubwo yajyaga kureba umugabo we wamuteye inda akamwemerera amafaranga y’ishuri y’umwana we babyaranye yagera kuri kiriziya ,Padiri wa Paruwasi agahita yimura ahagombaga gusezeranira abageni .

Ibi byabereye kuri Kiriziya ya Kagugu mu mujyi wa Kigali aho hagaragaye amashusho y’umubyeyi wari uhetse umwana arimo kurira igipangu cya kiriziya ashaka kubonana n’umugabo we witwa Jado wari wamubwiye ko aramuha amafaranga ibihumbi 250 by’amafaranga y’ishuri y’umwana babyaranye.

Violet mu kiniga kinshi yavuze ko Jado yari yamwemereye ko agomba kumuha aya mafaranga kuko umwana we agomba gutangira ishuri kuri uyu wa mbere.Avuga ko padiri wari ugiye gusezeranya aba bageni, yahise abafungirana mu gipangu cya kiriziya ,aho uyu mugore yashatse kurira urupangu ngo abasangeyo birangira bamusohokanye bamukubitagura.Violet yavuze ko yaregeye inzego nyinshi zirimo Transparency Rwanda, RIB, n’ahandi henshi ngo bazi ikibazo cye. Yakomeje atangaza ko uyu mugabo yari amaze igihe atamufasha ariko ko yari yaramwijeje ko agomba kumuha aya mafaranga kugirango umwana we ajye kwiga ,dore ko yari yaramwijeje ko nyuma yo gukora ubukwe aribwo azabona umwanya wo kuganira na we.

Byaje kurangira Polisi ihagobotse ibasha gukemura ikibazo cy’uyu mubyeyi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo arashaka Amavubi ngo ayatoze

IFOTO Y’UMUNSI: Mico The Best n’umugore we mu rugo rwabo