in

Kigali: indaya zirarira ayo kwarika muri ibi bihe bya guma murugo.

Mu gihe umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 turi muri gahunda ya guma murugo, abagore n’abakobwa bakoraga uburaya (indangamirwa) bo mu murenge wa Nyamirambo bararira ayo kwarika,bavuga ko bibagoye kubona icyo kurya muri iyi minsi.

Aba badamu baganira na BTN batangaje ko muri iyi minsi babayeho nabi ,kuko nta bakiriya(abagabo) bakibashaka ngo kuko bose bari mu ngo zabo.

Umwe yagize ati:”erega turashaje mudushakire imirimo kuko hari abana bakibyirikuka basigaye badutwara abakiriya.Muri iki gihe cya guma murugo biratugoye ,nkanjye mfite abana babiri, umwe afite imyaka 16 undi afite imyaka 9,abo bana ubwo umugabo yaguha igihumbi ukishyura inzu,ukarya ukanizigamira.?”

Undi yunzemo ko we aheruka umugabo kera, avuga ko uwamuha uburyo yasubira iwabo i Nyamagabe yahita ataha,kuko ubuzima abayemo nabana be babiri bugoye,yavuze ko atabasha kubabonera ,imyambaro ndetse namafunguro.

Bakomeje bavuga ko batanabona ku biribwa bihabwa abatishoboye ngo kuko bihabwa abifite, basaba ko bakorerwa ubuvugizi ngo kuko bo batazwi.Ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo bwasabye aba badamu kwegera ubuyobozi bagashyirwa ku rutonde rw’abazajya bahabwa inkunga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Alpha Rwirangira yavuze ikintu cya mbere yakundiye umugabo we

Kuri Twitter hatangijwe ubukangurambaga bwo gusaba Kwizera Olivier kwisubira ku cyemezo yafashe