in

Kibonke Clapton yarabazwe akurwamo igihaha kimwe

Umukinnyi wa  filime akaba n’umunyarwenya Nyarwanda, Kibonke Clapton yahishuye ko ubwo yari arwaye yabazwe agakurwamo igihaha kimwe bitewe n’uburwayi yari arwaye.

Mu kiganiro yagiranye na MIE yatangaje ko ubwo yari arwaye inkorora idakira mu minsi yashize ndetse ikajya imubuza gukora imirimo ye yo gukina filime neza, yagiye kwa muganga, muganga wamuvuye amubwira arwaye igihaha ndetse ko umuti urambye ari ukumubaga bakagikuramo bikiri mu maguru mashya kitaranduza n’ikindi.

Clapton Kibonke wari ubangamiwe cyane n’uburwayi bwe, yemeye kubagwa ndetse mu minsi mike asubira kwa muganga, arabagwa igihaha kimwe bagikuramo ndetse operation igenda neza.

Kibonke yavuze ko ubwo yari agiye kubagwa yumvaga ko ibintu bimurangirigeho, gusa arashima Imana ko byanze neza ndetse ubu akaba yarakize ari mutaraga.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Rebeca! Umugore yapfanye n’abana babiri b’impanga ubwo yababyaraga

Umukinnyi wa APR FC yeretse umupira w’amaguru ajya gutunganya umuziki