in

Kayonza; Umugore yatemye se mu mutwe

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2024, Nibwo umugore w’imyaka 39 y’amavuko wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gutema Se mu mutwe akoresheje umuhoro, amuziza ko atamuhaye umunani.

Amakuru avuga ko uyu mugore yafatiwe mu Mudugudu wa Rugazi mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama nyuma yo gukorera se ibya mfurambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore ufite abana babiri yabyariye iwabo mu rugo, ngo yakomeje kugira imyitwarire itari myiza ndetse Se w’imyaka 65 atanga iminani ku bandi bana we arawumwima.

Yagize ati “Urebye bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba barumuna be batatu barahawe iminani we Se akawumwima amushinja imyitwarire mibi irimo kunaniranwa n’umugabo we no kubyarira mu rugo abana babiri.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu birori bya Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango nta mukinnyi n’umwe wahageze ndete nta mu Miss n’umwe wahakandagiye uretse umubyeyi umwe rukumbi -Ifoto

Kapiteni mushya wa APR FC yatanze ubutumwa bukomeye