in

Mu birori bya Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango nta mukinnyi n’umwe wahageze ndete nta mu Miss n’umwe wahakandagiye uretse umubyeyi umwe rukumbi -Ifoto

Kuri uyu wa Kane Tariki 04 Mutarama 2024, Muyango Uwase Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yasezeranye imbere y’amategeko na Kimenyi Yves umuzamu wa As Kigali n’ikipe y’igihe y’u Rwanda Amavubi.

Ibi birori nta mukinnyi n’umwe waherekeje Kimenyi Yves kandi akina umupira w’amaguru kuva cyera, bityo inshuti ze niho ziganje.

Uyu mugabo kuri ubu ariko waje ari umusore, yakiniye APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, As Kigali akinira ndetse n’ikipe y’igihugu “Amavubi” ariko byatunguranye kuba nta mukinnyi n’umwe wamuherekeje.

Muri rusange aba bombi baba mu myidagaduro cyangwa se Showbiz nk’uko bivugwa mu rurimi rw’icyongereza, agashya karuta ibintu ni “Ibura ry’ibyamamare” kuko na Muyango nta mu miss ntumwe wahagaragaye.

Icyamamare cyatashye ubu bukwe ni umunyamakuru akaba na rwiyemerezamirimo Tidjara Kabendera wahoze akora kuri RBA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagati ya APR FC na AS Kigali harimo ikipe itazakomeza! Uko amakipe azacakirana muri 1/8 mu mukino y’igikombe cy’Amahoro 

Kayonza; Umugore yatemye se mu mutwe