in

Kapiteni mushya wa APR FC yatanze ubutumwa bukomeye

Niyomugabo Claude uherutse kugirwa Kapiteni wa APR FC, yatangaje ko Simba SC ari ikipe nk’izindi batsinda, kandi ko bishoboka ko bakwegukana igikombe.

Mu myitozo ibanziriza iya nyuma itegura umukino wa Simba, Niyomugabo Claude usigaye ari Kapiteni wa APR FC yabwiye itangazamakuru ko biteguye Simba SC nk’andi makipe yose.

Abajijwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda niba nta bwoba bafite bwo guhura na Simba SC, Niyomugabo Claude yahakanye yivuye inyuma. Yagize Ati” Hoya ntabwoba dufite, uko dufata abandi bakinnyi nabo niko tubafata ntabwoba dufite.”

Niyomugabo Claude yakomeje avuga ko n’igikombe cya Mapinduzi Cup gishoboka. Ati” Yego birashoboka cyane ko igikombe cyagicyura i Kigali.”

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza; Umugore yatemye se mu mutwe

“Nasambanye n’abagore 400 cyangwa 600”! Imbere ya kamera umugabo yeruye atangaza umubare w’abagore yasambanye nabo abantu batangazwa n’umubare w’abana yabyaranye nabo -AMASHUSHO